Uncle Austin yavuze icyamugarura mu itangazamakuru

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Uncle Austin yatangaje ko kuri ubu adateganya gusubira mu itangazamakuru, keretse abonye igitangazamakuru cye cyangwa akagifitemo imigabane.

Uncle Austin wahagaritse gukora itangazamakuru muri Gashyantare 2026, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru IGIHE, ubwo yabazwaga niba afite gahunda yo kongera gusubira muri uyu mwuga.

Yavuze ko kugira ngo yongere gukora kuri radio, byasaba ko yaba afite uruhare mu buyobozi cyangwa nyir’igice cy’igitangazamakuru akoreramo.

“Munzanire umushumba ampe amafaranga ngure radiyo mbone kuyisubiraho. Ubu kugira ngo mbisubiremo byasaba ko igitangazamakuru naba ndimo ari icyanjye cyangwa mfitemo imigabane.”

Uncle Austin kandi yasobanuye ko icyatumye ava mu itangazamakuru ari umunaniro yari amaze kugira nyuma y’imyaka myinshi arikoramo.

“Nari maze kunanirwa. Njye natangiye gukora itangazamakuru nkiri muto, mfite imyaka 15 cyangwa 16, rero hari igihe cyageze numva ndarushye mbivamo.”

Kuva yahagarika uyu mwuga, Uncle Austin yakomeje ibikorwa bye bitandukanye, ariko avuga ko kongera kumubona kuri radio byasaba ko habaho impinduka ku bijyanye n’uburyo yaba afitemo uruhare mu gitangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *