Umuhanzi King James yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nakwibeshyeho”, avuga ko yayanditse ashingiye ku nkuru y’ukuri y’umukobwa witwa Alice.
King James yavuze ko yahuye na Alice mu 2015, akamusaba kumwandikira inkuru y’ubuzima bwe. Alice ngo yamubwiye ibyamubayeho byose, amusigira izina rye ndetse n’inkuru y’agahinda yari afite.
Uyu muhanzi yavuze ko yakomeje kubika iyo nkuru mu mutima, kugeza ubwo mu 2022 yayihinduye indirimbo. Nyuma y’imyaka, ubu akaba agiye kuyishyira hanze kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bayumva.
King James yavuze ko yifuza ko abafana bazamenya amagambo y’iyi ndirimbo neza, ku buryo bazayiririmba hamwe na we mu gitaramo azakorera i Arizona ku wa 28 Nzeri 2026. Muri icyo gitaramo kandi ateganya gufata amashusho y’igitaramo kizaba imbonankubone.
Yavuze ko “Nakwibeshyeho” ari impano yahaye Alice, anamusabira gukira ibikomere yanyuzemo. Yasabye kandi abazumva iyi ndirimbo kuyibonamo ubutumwa bushobora kubafasha no kubakomeza.

















