Perezida Museveni yahaye Cardinal Wamala impano y’imodoka

Perezida Museveni yahaye Cardinal Wamala impano y’imodoka nshyaPerezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahaye Cardinal Emmanuel Wamala impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, ayimushyikiriza mu rugo rwe ruherereye i Nsambya ku wa 3 Kanama 2026.

Cardinal Wamala, ubu ufite imyaka 99, ni umwe mu banyedini b’inararibonye muri Kiliziya Gatolika ya Uganda. Yabaye Umushumba Mukuru wa Arikidiyosezi ya Kampala kuva mu 1990 kugeza mu 2006, mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu 1994, Papa Yohani Pawulo II yamugize Cardinal, bimuhesha kujya mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika ku Isi. Yakomeje kuba umwe mu bantu bubashywe cyane muri Uganda kubera uruhare yagize mu ivugabutumwa, kubaka amahoro no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Impano y’iyi modoka igaragaza icyubahiro Perezida Museveni akomeje guha Cardinal Wamala, nk’umwe mu banyedini bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika no mu mibereho y’igihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *