Karongi: Abantu batandatu bahitanywe n’impanuka y’ikamyo

Mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu, mu gihe abandi batandatu bakomeretse.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa kuri Kibanda, mu ikorosi, ku wa 11 Nzeri 2026 ahagana saa Munani n’igice. Ikamyo yari yataye umurongo wayo igonga coaster yari itwaye abagenzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko impanuka yatewe n’uko umushoferi w’ikamyo yagerageje kunyura kuri mugenzi we ahantu hari ikorosi.

“Muri uko kuyinyuraho yagonganye na coaster yari ivuye i Karongi (mu mujyi) yerekeza i Rubengera, irayisunika iyimanura mu manga, abantu batandatu bitabye Imana, abandi batandatu bakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye”.

SSP Kayigi yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka, anasaba abashoferi kujya bitondera ibyemezo bafata igihe batwaye ibinyabiziga, kuko bishobora guteza impanuka zikagira ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *