Imodoka yari itwaye abagororwa 40 ibakuye mu Igororero rya Nyarugenge ibajyanye mu Igororero rya Huye yakoze impanuka hafi y’uruganda rwa Ruliba.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya Saa tatu kuri uyu wa 12 Nzeri 2026, ubwo imodoka yari mu rugendo ijyanye abagororwa mu Igororero rya Huye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), C.Spt Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko abagororwa batandatu bakomeretse muri iyi mpanuka.
Muri abo bakomeretse, bane bajyanywe mu Bitaro bya Nyarugenge kugira ngo bahabwe ubuvuzi n’abaganga. Umushoferi wari utwaye iyo modoka yavuze ko impanuka yatewe no kubura feri.
Kugeza ubu, haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka nyirizina.













