Muhanga: Umuherwe wahigwaga bukware yafunzwe

Umuherwe Nyabyenda Emmanuel ukekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yafunzwe nyuma yo kutitaba inshuro nyinshi ihamagazwa n’Ubushinjacyaha.

Nyabyenda akekwaho gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, aho umukozi we Baziruwiha Ephrem yabwiye RIB ko bacukuraga hagati ya Toni ebyiri na 2,5 za Wolfram buri kwezi.

Amakuru avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri hacukuwe amabuye arenga toni 48, afite agaciro karenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mabuye yakorerwaga ahashyizwe ibyapa byanditseho “Rugendabari Mining Company Ltd”.

Nyabyenda amaze iminsi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Nyamabuye, nyuma yo gukurwa mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, yari ateganyijwe kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha kugira ngo yisobanure ku byo akekwaho n’impamvu yo kutitaba ihamagara ryabwo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwigeze gutegeka ko Baziruwiha afungurwa, ruvuga ko nta gihamya ihagije RIB yari yerekanye ko yari yarafatiriye ayo mabuye. Umucamanza yavuze ati:

“Ku mpamvu yo kuba kuri site aho Rugendabari Mining ikorera harasanzwe Baziruwiha Ephrem, Site Manager, n’abandi bakozi ba nyakabyizi baje kubaruza umusaruro wabo, kandi Baziruwiha Ephrem akavuga ko umukoresha we ari Nyabyenda Emmanuel, kandi umugenzacyaha akaba atabashije kwinjira muri stock kuko hafunze, ariko yabonye harimo toni bagereranije zigera kuri eshanu.Kandi ko harimo ihamagara ryakozwe na RIB zihamagaza Nyabyenda Emmanuel, kwitaba akaba atarigeze abitaba. Urukiko rurasanga kuri iyi mpamvu itagaragaza ko Baziruwiha Ephrem yaba yarakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku giti cye, ko we ari umukozi ushinzwe site, ariko afite uwo akorera ari we Nyabyenda, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa Rugendabari Mining Company Ltd.”

Ibyaha Nyabyenda akekwaho biracyari mu iperereza, kandi agomba kugira amahirwe yo kwisobanura imbere y’inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *