U Rwanda rwitabiriye Inama ya70 ya IAEA i Vienne

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama ya 70 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ingufu za Nikeleyeri (IAEA), iri kubera i Vienne muri Autriche.

IAEA ni umuryango mpuzamahanga ukorana n’ibihugu bitandukanye mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ingufu za nikeleyeri mu buryo butekanye kandi bugamije iterambere.

Iyi nama yahuje abantu barenga 4,000 baturutse mu bihugu 182, bakaba baganira ku buryo ingufu za nikeleyeri zishobora gukoreshwa mu buryo butekanye kandi bugirira akamaro ibihugu.

U Rwanda rwitabiriye iyi nama rufite ibyo rushyize imbere mu ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu bikorwa bigamije guteza imbere Igihugu, cyane cyane hifashishijwe siyansi n’ikoranabuhanga.

Muri ibyo bikorwa harimo gukoresha izi ngufu mu rwego rw’ingufu, ubuvuzi bwa kanseri, kongera umutekano w’ibiribwa ndetse no kubaka ubushobozi mu nzego zitandukanye.

Iyi nama kandi ni umwanya ku Rwanda wo kugaragaza gahunda n’ibikorwa rushaka gushyira mu bikorwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya nikeleyeri, mu buryo bwizewe kandi bugamije iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *