Ishimwe Vestine yasabye gatanya nyuma y’umwaka urenga akoze ubukwe

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yitabaje Urukiko asaba ko yahabwa gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idriss

Ishimwe Vestine na Ouedraogo Idrissa basezeranye imbere y’amategeko n’Imana mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.

Ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, hateraniye inama ntangiriro y’urubanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho iki kibazo cya gatanya cyari cyagejejwe.

Ishimwe Vestine na Dorcas bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho bamaze imyaka bakora ibikorwa by’umuziki bikunzwe n’abatari bake.

Kugeza ubu, impamvu yatumye Ishimwe Vestine asaba gatanya ya burundu n’umugabo we ntirashyirwa ahagaragara ku buryo burambuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *