Perezida Kagame yasobanuye impamvu gahunda ya Hehe Ni Cyuma ikomeje

Perezida Paul Kagame yavuze ko abibaza ku gihombo abanyenganda n’abacuruzi bashobora guterwa na gahunda ya Hehe Ni Cyuma, bakwiye kubanza kureba ku ngaruka ibyo bicuruzwa biteza kubabikiresha.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye atari ukureba amafaranga ashobora gutakazwa n’abacuruzi cyangwa abanyenganda, ahubwo ko hakwiye kwitabwa ku buzima n’umutekano by’abaturage.

Yagize ati: “Ubaza aba akwiriye kubaza impamvu abantu bapfa, ntabwo akwiriye kubaza impamvu ibyica abantu bicibwa.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko iyo hari ibicuruzwa bishobora guteza abantu ibibazo, hakwiye gufatwa ingamba zo kubikumira, aho gushyira imbere inyungu z’ababicuruza cyangwa ababikora.

Ibi yabivuze mu gihe gahunda ya Hehe Ni Cyuma iri mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ibicuruzwa bishobora guteza ibibazo, cyane cyane ku buzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *