Minisitiri Nsanzimana yavuze ko igihe cyo guhangana n’itabi kigiye kugera

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo u Rwanda rwabanje gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, ikibazo cy’itabi na cyo kiri ku murongo w’ibizakurikiranwa.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda rimaze kugabanuka ku buryo bugaragara, aho abarinywa bavuye kuri 13% bakagera kuri 7%.

Yavuze ko iyi ntambwe idakwiye gutuma ikibazo cy’itabi kirengagizwa, kuko naryo rigira ingaruka mbi ku buzima bw’abarinywa.

“Itabi na ryo igihe cyaryo ntabwo kizatinda. Ubu twahereye ku gukemura icyari gikomeye kiri kwica abantu, ariko ubwo n’itabi na ryo turifite ku murongo, nubwo ryo ryari riri kugabanuka mu buryo bugaragara.”

Yagaragaje ko kuba ikoreshwa ry’itabi ryaragabanutse bidahagije, ahubwo hakenewe gukomeza ingamba zo kurikumira no kurinda abaturage, cyane cyane urubyiruko, ingaruka zaryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *