Ubuyobozi bw’Akarere ka Rakai muri Uganda bwatangiye iperereza ku ndwara idasanzwe iri gukekwa ko imaze iminsi ikwirakwira mu bice bitandukanye by’ako karere.
Iyi ndwara yavuzwe mu midugudu ya Muddala, Kyakabikwa na Kyabigondo, mu gace ka Lwamagwa. Kugeza ubu, abantu bane bamaze gupfa nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bikekwa kuba bifitanye isano n’iyi ndwara.
Abamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo barimo Bangirana Charles, Ntegyeriize Jenifa na Behakanira Christmas, mu gihe umwirondoro w’uwahitanwe na yo wa kane utaramenyekana.
Amakuru avuga ko ibipimo byafashwe ku mibiri y’abitabye Imana byoherejwe muri laboratwari kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse, hagaragazwe icyaba cyarateje ubwo burwayi n’impamvu y’urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Greater Masaka, SP Twaha Kasirye, yavuze ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko uwanduye ashobora kubanza kugira ibisebe ku maboko, bigakurikirwa no kubyimba mu gituza.
Yagaragaje kandi ko mu gihe uburwayi bukomeye, umuntu ushobora gutakaza ubuzima mu gihe gito, ndetse bamwe bakaba bashobora gupfa mu gihe kingana n’iminsi ibiri.
Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane inkomoko y’indwara ndetse n’uburyo ikwirakwira.
Abaturage basabwe kudakuka umutima, ariko bakagira amakenga igihe bagaragaje ibimenyetso bidasanzwe. Basabwe kandi kwirinda kwivura ku giti cyabo, ahubwo bakihutira kugana ibigo nderabuzima kugira ngo basuzumwe kandi bahabwe ubufasha bukwiye.
Amakuru arambuye ku cyateye iyi ndwara ndetse n’ubwoko bwayo aracyategerejwe, mu gihe ibisubizo bya laboratwari bizafasha inzego z’ubuzima kumenya neza icyihishe inyuma y’iki kibazo.















