Minisiteri yatangaje ikiruhuko gishya ku wa Mbere

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, hazaba umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Asomusiyo.

Itangazo rya Minisiteri rivuga ko umunsi mukuru w’Asomusiyo uzizihizwa ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama 2026, ariko ko kubera ko uwo munsi uhura na weekend, ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama ari wo uzasimbura uwo munsi nk’umunsi w’ikiruhuko.

Iki kiruhuko kireba abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta ndetse n’abakorera mu bigo by’abikorera.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye inzego n’abakozi bose kubahiriza iri tangazo, bityo ibikorwa bisanzwe bikazakomeza ku yindi minsi itari uyu wa Mbere.

Umunsi w’Asomusiyo wizihizwa n’Abakirisitu Gatolika ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, wibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *