Umunyamerika ukora ibijyanye na fitness n’ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Hall, yagaragaje ko akumbuye ibihe by’ubucuti n’ubusabane yagiranye n’Umunyarwanda Enock Uwizeye uzwi nka Ashton Small cyangwa Kagarara, ndetse na Indian Ashton Hall, ubwo bari kumwe mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda.
Aba batatu bari kumwe mu ruzinduko Ashton Hall yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga 2026, aho bakoreye hamwe ibikorwa bitandukanye ndetse bagasangira ibihe by’ubusabane byakunze gukurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gutandukana, Ashton Hall yongeye kugaruka ku isano y’ubucuti bafitanye, agaragaza ko ibihe bagiranye byamusigiye byinshi kurusha ibijyanye n’amafaranga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Hall yagize ati: “Amafaranga nta mumaro nta buvandimwe.”
Aya magambo akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafata nk’ubutumwa bugaragaza ko ubucuti n’ubuvandimwe bishobora kugira agaciro karenze inyungu z’amafaranga.
Ubucuti bwa Ashton Hall na Kagarara bwatangiye gukomera nyuma y’uko Kagarara amenyekanishije cyane ibikorwa bya Hall mu Rwanda, bikaza gutuma bombi bahura ndetse bagakorana mu rugendo rwabo muri Afurika.











