Dosiye y’abantu 80 bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’“ibyuma”, irimo n’umuyobozi akaba na nyiri uruganda rwa Ingufu Gin, Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye z’aba bantu 80 zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 10 Kanama 2026.
Ntihanabayo Samuel hamwe n’abandi 15 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, RIB ibereka itangazamakuru ku wa 8 Kanama 2026. Muri abo 16 harimo n’abakozi babiri ba Ingufu Gin, barimo ushinzwe kugenzura ubuziranenge ndetse n’ushinzwe umusaruro.
Mu bakurikiranwe kandi harimo Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda, ndetse n’abandi bakozi b’inganda n’ibigo bitandukanye birimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.
Ibi bibaye mu gihe Rwanda FDA yatangaje ko kuva ku wa 2 Kanama 2026 imaze gufunga inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, inahagarika umusaruro w’ibinyobwa byazo. Igenzura ryagaragaje ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa rya ethanol idatunganyijwe neza mu ikorwa ry’ibinyobwa.
Ibyaha bakurikiranweho
Abantu 80 bakurikiranweho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima.
Bakurikiranwe kandi ku cyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kwigomeka ku buyobozi.
Dosiye y’aba bantu 80 ikaba ubu iri mu Bushinjacyaha, aho hitezwe ko hafatwa ibyemezo bikurikira hashingiwe ku bimenyetso biri muri buri dosiye.











