Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, gusaba imbabazi umunyamakuru Scovia Mutesi, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi hagati yabo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru. Scovia Mutesi yabwiye Perezida Kagame ko yari yarasabye imbabazi Minisitiri Nduhungirehe, mu rwego rwo gukemura ukutumvikana kwari kwaravutse hagati yabo.
Perezida Kagame yasabye ko ikibazo gikemuka, anagaragaza ko abayobozi n’abanyamakuru bakwiye kugira umuco wo kuganira no gukemura ibibazo mu bwubahane.
Umwuka w’ubwumvikane hagati y’impande zombi wari warabaye mubi nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe anenze uburyo Scovia Mutesi yari yatangaje kandi agasobanura inyandiko ye mu Kinyarwanda. Uyu munyamakuru na we yamusubije avuga ko hakwiye kurushaho kubaho uburyo bworohereza Abanyarwanda kubona no gusobanukirwa ubutumwa bw’abayobozi.
Scovia Mutesi ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, ndetse akora kuri Mama Urwagasabo TV.
















