Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, akaba akekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”

Amakuru ahari ahamya ko ibi byaha yaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, icyakora nyuma y’aho amenyeye ko yarezwe, yaje gutoroka akomeza gushakishwa, aho aboneye ko nta maherezo, aza kuva aho yari yihishe yitaba Ubugenzacyaha.

Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje na dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yahohoteye umugore we mu bihe bitandukanye ariko biza kuba bibi kurushaho ubwo yamugongaga.

‘Vava’ usanzwe ukundana n’uyu muhanzi aherutse gutangaza ko uyu musore yamugonze, akamukubita, akamuruma izuru ndetse akamutera ubwoba ko azamuhitana igihe yaramuka abivuze.

Vava yavuze ko umubano mubi hagati ye na Yampano wafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo yari ari kumwe na Yampano mu mudoka bagiye muri Sauna.

Yavuze ko icyo gihe yasabye Yampano kureka gukoresha telefone igihe atwaye, ibintu byarakaje uyu muhanzi kugeza aho amutegetse gusohoka mu modoka.

Ati “Yahagaze mu muhanda hagati, hatari no ku cyapa, hanyuma ahita ansohora mu modoka kubera ko nta kindi nari gukora ndasohoka hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero ‘Casque’ narebye inyuma mbona yadukurikiye ngira ngo agiye kumbwira ngo nsubire mu modoka ariko mbona yongereye umuvuduko aratugonga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *