Gicumbi: Urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco rwahawe amagare yo kurufasha kwiteza imbere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwavuye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge birimo nka kanyanga, bahawe amagare abafasha kwiteza imbere.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2026, ubuyobozi bw;akarere ka gicumbi, bwatanganag amagare agera kuri cumi n’atatu ku rubyiriko rwibumbiye mu itsinda rya Hinduka Uhindure n’Abandi.

Turahirwa Pacifique umwe mu bavuye Iwawa,yabwiye impuguke.com atazongera kugwa mu makosa yo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati” Twari dufite Koperative tworoye inkoko zirahomba.  Ubu rero amagare tubonye, tugiye kuyakoresha neza kuko hari abazanyonga ndetse hari n’abazatwara imyaka mu misozi cyangwa mu tundi turere kugira ngo tubashye gutunga imiryango yacu”.

Yamuragiye Phocas wo mu Murenge wa Shangasha na we avuga ko igare ahawe rigiye kumuhindurira ubuzima ndetse akiteza imbere.

Ati” Iri gare mpawe rigiye kumpindurira ubuzima aho gusubira mu biyobyebwenge nkibyo naziraga mbere y’uko njya mu kigo ngororamuco”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, agaragaza ko abahawe amagare bakwiye kuyakoresha neza akabafasha mu kubahindurira ubuzima.

Ati:”Iyi ni imiyoborere myiza! Mu mvugo ivuga ngo umuturage ku isonga, rero bijyanye nuko hari abantu bagiye bajyanwa mu bigo ngororamuco bitewe nuko bagaragaje imyitwarire mibi bajyanwa mu buryo bwo kugira ngo bigishwe. Hari abigishijwe ibirimo imyuga ndetse n’izindi gahunda za leta zitandukanye ngo babe bahinduka bareke imico mibi cyangwa ibyo bakoraga bitaberanye na sosiyete nyarwanda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi atanga inama y’uko bazakoresha amagare bahawe

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yasabye imiryango kubakira nk’abantu bahindutse kandi biteguye gukora bakiteza imbere.

Ati”Hari igihe baza nk’aho dutuye, tugatangira kubatererana, tukababona muri ya mico kandi baza ari ibiremwa bishya, kugira ngo bafatanye n’abandi kubaka igihugu. Nukubakira rero tubatandukanya n’ibyo bari barimo”.

Ubuyobozi bwa Karere ka Gicumbi bugaragaza ko kandi uretse aba bahawe amagare hari n’abandi bahawe imishini zidoda ndetse ni bikoresho by’ubwubatsi ndetse hamwe nububaji bitewe nibyo bize kandi bukagaragaza ko iki gikorwa kizakomeza nuko abandi bagenda baza mu buzima busanzwe .

Uretse urubyiruko rwahawe amagare, hari n’abandI bagiye bahabwa ibikoresho bitandukanye bitewe n’imyuga bize. Iki gikorwa cyo gutanga amagare kuri bamwe mu rubyiruko bavuye kugororerwa Iwawa, Ubuyobozoi bw’Akarere ka Gicumbi bukaba bwaragifashijwemo na Polisi y’u Rwanda.

Aya magare yatanzwe buri rimwe rifite agaciro k’ibihumbi ijana na mirongo itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *