Taikun mu Rukiko: “Dj Lenzo yakomezaga kuruzana mu rugo”

Umunyamakuru Taikun Ndahiro yemereye Urukiko ko yigeze gukoresha urumogi, ariko avuga ko Dj Lenzo babanaga mu nzu yamubereye imbogamizi mu kurureka, kuko yakomezaga kurunywa ndetse akaruzana mu rugo.

Taikun uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2026.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, buvuga ko ku wa 26 Kanama 2026 yagaragaje imyitwarire yo kwigomeka ku bashinzwe umutekano bari bagiye iwe bahamagajwe na Kubwayo Lenzo, uzwi nka Dj Lenzo.

Taikun asobanura ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, ariko ko muri Mata 2026 yari yatangiye gahunda yo kurureka. Yavuze ko kuba yarabanaga na Dj Lenzo wakomezaga kurunywa byatumaga na we yongera kurunywa.

Ku birebana n’ibyaha byo kwigomeka, Taikun yahakanye ko yakubise abashinzwe umutekano. Umwunganizi we yavuze ko iyo haba harabayeho gukubita nk’uko bivugwa, ikirego cyari kuba gifite raporo ya muganga.

Taikun kandi yahakanye ko ibijyanye no kwiyahura avuga ko yatwikaga impapuro mu nzu, ahubwo agamije gutera ubwoba Dj Lenzo kugira ngo ave mu rugo, iyo biba ari ukwiyahura yari butwike imifariso.

Urukiko rwanzuye ko ruzatangaza umwanzuro w’uru rubanza ku wa 16 Nzeri 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *