Diez Dola n’abamureberera amakimbirane yahagaritswe

Nyuma y’iminsi havugwa ukutumvikana hagati y’umuhanzi Diez Dola n’ikigo Blackwave Inc. kimufasha mu bikorwa bye, amakuru mashya avuga ko impande zombi zamaze kwiyunga ndetse zikaba zigiye gukomeza imikoranire nk’uko byari bisanzwe.

Nyuma y’amakuru y’ibibazo byari hagati y’uyu muhanzi n’abo bakorana, bamwe mu bahanzi bakuru begereye impande zombi kugira ngo bazifashe gukemura ibyo batumvikanagaho. Ibiganiro byaje gutanga umusaruro, bituma bemeranya gusiga inyuma amakimbirane bari bafitanye.

Uwatanze amakuru (x) yagize ati “Nyuma y’uko bimenyekanye ko havutse ibibazo, abantu bahise batangira kuganiriza impande zombi. Ubu ibibazo byararangiye, biyemeje kubirenga bakongera bagakorana.”

Mu minsi ishize, Diez Dola yari yagiranye ikibazo n’abo bakorana, aho bamushinjaga kubavaho no kubura nyuma y’amakimbirane yari yaravutse kubera kutumvikana ku ngingo zitandukanye.

Ubwo yabazwaga ku cyari cyatumye batumvikana, Umuyobozi wa Blackwave Inc, Ghislain Nise Jabo, yagize ati “Ahari abantu mushobora kugira ibyo mutumvikanaho buri ruhande rugataha rwumva ko rutanyuzwe, icyakora umuti wa byose si uguhita ushaka gusenya byose ahubwo wareba icyo amasezerano avuga kuko arasobanutse, ni yo yonyine yadutandukanya. Twaramushatse turamubura. Ntekereza ko igihe kigeze ngo aboneke turebere hamwe uko twasubukura imishinga dufitanye inyuranye.”

Nyuma yo gukemura ibyo bibazo, Diez Dola na Blackwave Inc. bongeye kwerekeza imbaraga ku mishinga bari basanzwe bafite. Muri yo harimo indirimbo uyu muhanzi afitanye na The Ben, aho amakuru avuga ko amashusho yayo ashobora gutangira gufatwa mu minsi iri imbere.

Diez Dola yatangiye gukorana na Blackwave Inc. ku wa 19 Ukwakira 2024, aho bafitanye amasezerano y’imyaka itanu. Ibi bivuze ko hakiri imyaka itatu ngo ayo masezerano arangire.

Mu gihe bamaze bakorana, bamaze gushyira hanze imishinga itandukanye irimo ‘Repete’, ‘Extra Stamina’, ‘Zangalewa’ n’izindi ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *