Miss Muyango yerekeje muri Amerika guhatanira AFRIMMA

Miss Muyango Claudine yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo bya AFRIMMA 2026.

Mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2026 ni bwo yahagurutse i Kigali yerekeza i Dallas muri Texas, aho uyu muhango uzabera ku wa 12 Nzeri.

Miss Muyango ari mu bahatanira igihembo cya Best Influencer, aho ahanganye n’ibyamamare birimo Khaby Lame, Nasty Black, Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar na Sabinus.

Nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo, Miss Muyango yavuze ko byamutunguye kandi bikamushimisha.

“Mu by’ukuri ni ibintu bishimishije, ariko na none byarantunguye kuko ntabwo nari mbyiteze. Icyo byanyeretse ni uko ukora ibyawe ugashyiramo imbaraga nyinshi, ibindi ukabiharira Imana.”

Yakomeje avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga yabifataga nk’ibisanzwe, atatekereza ko byamugeza ku rwego rwo guhatanira ibihembo mpuzamahanga.

“Njye sinavuga ko hari uburyo budasanzwe nkoramo ku buryo natekereza ko hari uwabimpembera. Icyo nzi ni uko umuntu asabwa gukora cyane no gukora ibye neza, ibindi bikaza uko Imana ibishaka.”

Miss Muyango yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, akaba ari umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *