Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Hafidh Ameir Hassan yapfiriye mu bitaro i Zanzibar, aho yari arimo kuvurirwa indwara y’umutima. Urupfu rwe rwemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri X, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Perezida Samia ndetse n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe by’akababaro, mu kwibuka ubuzima n’umurage by’uwitabye Imana.
Hafidh Ameir yari umugabo wa Samia Suluhu kuva mu 1978, kandi ubwo Samia yatorwaga kuba Perezida wa Tanzania mu 2021, yabaye umugabo wa mbere w’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania.














