Jules César Kalisa, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, aho amakuru avuga ko yapfiriye mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza nyuma yo kurwara mu Kuboza 2025.
Kalisa yayoboye Ubunyamabanga bwa FERWAFA kuva mu 1999 kugeza mu 2011. Yari murumuna wa Kalisa Adolphe Camarade na we wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA.
Uretse umupira w’amaguru, Jules Kalisa yari azwi no mu bikorwa by’ubucuruzi.














