Rema yongeye gutaramira Kigali nyuma y’imyaka itanu

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi ku izina Rema, yongeye gususurutsa abakunzi b’umuziki i Kigali, nyuma y’imyaka igera kuri itanu adataramira mu Rwanda.

Rema yataramiye abitabiriye igitaramo cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina 2026, cyabereye muri BK Arena, aho yakiranywe ibyishimo ndetse n’abafana bari buzuye BK Arena.

Uyu muhanzi ku rubyiniro afite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe ku Isi, zirimo Calm Down, Dumebi na Charm. By’umwihariko, Calm Down, yakoranye na Selena Gomez, yabaye imwe mu ndirimbo zamufashije kwigarurira umuziki ku rwengo mpuzamahanga ndetse igera ku myanya yo hejuru ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Mbere y’uko Rema agera ku rubyiniro abahanzi Nyarwanda barimo Kenny Sol na Kivumbi King, wari kumwe na Kirikou na Juno Kizigenza, bari babanje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Kugaruka kwa Rema mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu byabaye umwanya wo kongera guhura n’abakunzi be ndetse binagaragaza uko Kigali ikomeje kwakira abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko Diamond Platnumz ahataramiye mu minsi micye ishize.

Igitaramo cya Rema cyari mu bikorwa by’imyidagaduro byaherekeje umuhango Kwita Izina abana b’ingagi muri 2026, umuhango ukomeza kuzamura ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *