BK Arena yashyizeho amabwiriza mashya ku myambarire

Ubuyobozi bwa BK Arena bwashyize ahagaragara amabwiriza agenga imyambarire y’abitabira ibitaramo n’ibindi bikorwa bibera muri iyi nyubako, mu gihe impaka ku myambarire mu birori zikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda.

Muri ayo mabwiriza, BK Arena ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo imyambarire no kugaragaza umwimerere we, ariko ko nk’ahantu hahurira abantu benshi, imyambarire igomba kuba ijyanye n’aho hantu.

Amabwiriza ateganya ko ibice by’ibanga by’umubiri bigomba kuba bipfutse neza, ndetse imyambaro ibonerana cyangwa itwikiriye ku buryo budahagije ikaba igomba kuba ifite igipfukisho gihagije ku bice by’ibanga.

BK Arena kandi yabujije imyambaro iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, by’urwango, ivangura cyangwa bibangamira umutekano.

Ibi bibaye nyuma y’impaka zikomeye zavutse ku myambarire y’abitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz Experience cyabereye muri BK Arena ku wa 29 Kanama 2026, aho bamwe mu bakobwa batangajwe ko batemerewe kwinjira kubera imyambaro yafatwaga nk’idakwiriye.

Aya mabwiriza mashya aje kandi mbere y’igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema, giteganyijwe kuri uyu wa 5 Nzeri 2026 muri BK Arena, mu bikorwa bijyanye na Kwita Izina 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *