Nyungwe: Inkongi y’umuriro imaze kwibasira hegitari zisaga 17

Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, kimaze iminsi cyibasiwe n’inkongi y’umuriro, aho kugeza ubu hegitari zisaga 17 zimaze kwangizwa n’uyu muriro.

Ibikorwa byo guhangana n’inkongi no kuyizimya biracyakomeje, bikozwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zifite uruhare mu kurinda no kubungabunga Pariki ya Nyungwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko umuriro wagaragaye mu gice giherereye ku bilometero bigera kuri birindwi uvuye ku nkengero za pariki.

Ibi bituma hakomeza gukekwa ko iyi nkongi ishobora kuba yaratewe n’ibikorwa bya muntu, cyane cyane ibikorwa bitemewe bikorerwa muri pariki.

Inzego zishinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe zikomeje gukurikirana uko umuriro uhagaze, mu gihe ibikorwa byo kuwurwanya no gukumira ko ukomeza gukwirakwira bikomeje.

Abaturage basabwa gukomeza kugira uruhare mu kurinda amashyamba no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bishobora guteza inkongi cyangwa kwangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *