Donald Trump: Guhindura izina rya Hormuz

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gutekereza ku guhindura izina ry’Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’amazi ifite akamaro gakomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, ukitwa Trump Strait, cyangwa Umuhora wa Trump.

Trump yabivuze ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran ukomeje kwiyongera, ndetse n’umutekano w’amato agenda muri uyu muhora ukomeje kuba ikibazo gikomeye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko kuba uyu muhora uri kugenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora gutuma harebwa ku izina rishya ryawo, “Trump Strait” ari rimwe mu mazina ashobora gutekerezwaho.

Ibi bibaye nyuma y’ibitero Amerika yagabye ku bice bitandukanye bya Iran ku munsi wabanje. Muri ibyo bitero, amakuru avuga ko abantu bane, barimo abana babiri, bahitanywe n’igitero cyabereye mu mujyi wa Sirik, mu majyepfo ya Iran.

Iran na yo ntiyatinze gusubiza kuri ibyo bitero, kuko yarashe misile yerekeza ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bice bitandukanye by’akarere.

Uku gukomeza kwiyongera kw’umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi kwagize n’ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya peteroli cyazamutse hafi 4%.

Umuhora wa Hormuz ufite akamaro gakomeye mu bucuruzi bwa peteroli ku isi, ku buryo ikibazo cy’umutekano wawo gishobora kugira ingaruka ku isoko mpuzamahanga n’ubukungu bw’ibihugu byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *