Umunyamakuru Iradukunda Michèle Michou yagaragaje ko ababajwe n’uburyo bamwe mu bakobwa n’abagore bari bitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz Experience basubijwe inyuma kubera imyambarire yabo.
Iki gitaramo cyabereye muri Parking ya BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ariko nyuma yacyo havutse impaka ku mabwiriza y’imyambarire yashyizweho n’abagiteguye.
Michou yavuze ko niba abategura ibitaramo bafite amabwiriza yihariye agenga imyambarire, bakwiye kuyamenyesha abitabira mbere y’uko bagura amatike, kugira ngo buri wese abe azi ibisabwa.
“Niba hari uburyo bwashyizweho bwo kwambara mu gitaramo, mubwire abantu mbere y’uko bagura amatike bakaza. Ariko gusubiza umugore inyuma mu ruhame kubera ibyo yari yambaye? Uru ntabwo ari rwo Rwanda twakwifuza.”
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’imyambarire muri icyo gitaramo gikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko amabwiriza akwiye kumenyekanishwa mbere, mu gihe abandi bashyigikira ko abitabira ibirori bagomba kubahiriza amabwiriza y’ababitegura.
















