Abana batatu bo mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Bambiro, bagabweho n’inzuki z’umuturanyi ubwo bari mu gipangu, babiri muri bo barapfa, undi ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi aho arimo kuvurirwa.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ubwo aba bana bari basigaye mu rugo nyina amaze kujya kuvoma.
Abana bagabweho n’izo nzuki ni Inezayimana Hope w’imyaka icyenda, ubu urwariye mu Bitaro bya Gisenyi, Ishimwe Sugira Frank w’imyaka ine na Iganze Shami Ian w’imyaka ibiri, bombi bitabye Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko inzuki zaturutse ku muturanyi zigera mu gipangu aba bana barimo.
Abaturanyi baje gutabara basanga igipangu gifunze, biba ngombwa ko burira urukuta kugira ngo babashe kugeramo no gutabara abana.
Bahise babajyana ku Kigo Nderabuzima, nyuma bahita boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi. Abana babiri bapfuye mu gihe bari bagejejwe ku bitaro, mu gihe umwe akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu bwihanganishije umuryango wabuze abana babiri, bunasaba ababyeyi n’abarezi kwirinda gusiga abana bato mu rugo bonyine, cyane cyane igihe nta muntu mukuru uhari wo kubakurikirana.
Hagati aho, nyir’izi nzuki yafunzwe na Polisi kuri Sitasiyo ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’inshingano za buri ruhande.















