Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi akaba yafanwe udupfunyika tw’urumogi 2,213.

Uyu mugabo yafatiwe iwe murugo mu murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gitarama mu Mudugudu wa Nyabisindu. amakuru yibanze agaragaza ko rwavaga mu Karere ka Ngororero. kugeza ubu afungiye kuri Polisi Station ya Nyamabuye Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi,avuga ko Polisi ishimira byimazeyo abagira uruhare mu gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Ati “Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”


CIP Hassan Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika.
Ati “Polisi ikomeje kwihanangiriza uwariwe wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse agamije kwica amategeko guhita abihagarika vuba kuko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya afatwa afungwe ashyikirizwe Ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.”


Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kugira ngo bifatwe hakiri kare bityo hirindwe ingaruka bigira ku buzima n’umutekano by’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *