The Ben na Diez Dola bagiye gushyira hanze indirimbo nshya

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi Diez Dola.

Amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ifoto yamamaza iyi ndirimbo, aho bombi bagaragara hamwe ndetse hakanditseho izina “ONIYA”.

Ubutumwa bwatanzwe buherekeza iyi foto bugira buti “The King and The Prince are dropping soon!”, bwumvikanisha ko aba bahanzi bombi bagiye gushyira hanze umushinga mushya mu gihe cya vuba.

Ku ifoto kandi hagaragaraho amagambo “Diez Dola x The Ben”, mu gihe andi makuru yatangajwe kuri iyo post avuga ko The Ben na BIAQNiGGah bafite indirimbo iri hafi gusohoka.

Kugeza ubu, itariki nyirizina iyi ndirimbo “ONIYA” izasohokeraho ntabwo yatangajwe muri aya makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *