Huye: Abaturage basabwe kwitabira ikoranabuhanga mu kwishyurana

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego basabye abaturage bo mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, mu rwego rwo kurushaho kuyacunga neza no kugabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwibanze ku gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu micungire y’amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ikoranabuhanga rigabanya amafaranga abantu batwara mu ntoki, bityo rikagira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa.

“Gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha mu kongera umutekano w’amafaranga, kuko bituma abantu batagendana amafaranga menshi mu ntoki, bityo bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwamburwa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yibanze ku mutekano w’amakuru y’ibanga, asaba abaturage kutayaha abandi.

“Turaburira abaturage kutagira umuntu baha imibare y’ibanga ibemerera kugera ku mafaranga yabo. Abashaka gukoresha ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga y’abandi na bo turababurira ko ibyo bikorwa ari ibyaha kandi inzego z’umutekano zizakomeza kubikurikirana.”

Niyobuhungiro Wilson, umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, yavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rizanafasha inzego z’umutekano mu micungire y’ibikorwa bijyanye no kurinda amafaranga.

“Uburyo bw’ikoranabuhanga buzorohereza inzego zishinzwe umutekano, aho imbaraga zose zashyirwagaho mu gucunga umutekano w’amafaranga, uzashyirwa mu ikoranabuhanga, ndetse n’abaturage biborohere gucunga umutekano w’amafaranga.”

Ku ruhande rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsabimana Gerard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera abaguzi ba Serivisi z’imari, yagarutse by’umwihariko kuri eKash, avuga ko abaturage bagomba kuyikoresha ariko bakirinda ababashuka.

“Uburyo bwa eKash buzafasha abaturage muri rusange mu gucunga umutekano w’amafaranga yabo, Wasangaga yibwa bayakuye mu mufuka cyangwa bayakuye aho bayabitse. Turafatanya n’inzego z’umutekano guhangana n’abatubuzi ariko dushishikariza n’abaturage kuba maso birinda ababashuka.”

Umuturage wo mu Murenge wa Rusatira na we yavuze ko eKash ishobora gufasha abaturage kwirinda abajura n’abambura amafaranga.

“Uburyo bwa eKash buzadufasha guhangana n’abajura batwibaga cyangwa bakatwambura amafaranga.”

Ubu bukangurambaga bwibukije abaturage ko gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari bisaba no kubungabunga umutekano w’amakuru yabo, birinda ababashuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana
Niyobuhungiro Wilson, umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya
Nsabimana Gerard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurengera Abaguzi ba Serivisi z’Imari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *