Cheikh Djibril Quattra avuze ku gukomezanya na APR FC

Rutahizamu akaba na capiteni wa APR FC Cheikh Djibril Quattra nyuma y’umukino wahuje iyi kipe n’ikipe Marine FC, agize icyo atangaza ku gukomezanya cyangwa kuva muri iyi kipe kubera amasezerano ye ari hafi kurangira.

Ni ikiganiro yagiranye n’igitangazamakuru nyuma y’uyu mukino aho APR FC yatsinze Marine FC 4_2. Quattra avuga ko kukijyanye no kugumana n’iyi kipe cyangwa gutandukana na yo yabihariye imana.

“Ikizakurikiraho nabirekeye Imana ni yo ibizi. Aka kanya ndafite amasezerano njye ndi umukinnyi wa APR FC.”

Nyuma yo kubazwa niba nta biganiro byaba biri hagati ye ndetse n’iyi kipe ku kuba bakongera amasezerano yasubije agira ati “Imana ni yo izagena aho nzaguma.”

Uyu mukinnyi yageze kuri APR FC muri Mutarama 2025 aho amasezerano ye azarangira muri Mutarama 2027, bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri. Mu mwaka w’imikino 2025/26 yatsinze ibitego 18 muri Shampiyona y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *