Ubugome mu nganda zenga inzoga z’inkorano bwavuzweho na Minisitiri w’Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko zimwe mu nganda zenga inzoga z’inkorano zishyiramo ibintu byangiza ubuzima bw’abantu, ashimangira ko ari yo mpamvu hakenewe ubufatanye n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari inganda ziba zemerewe gukora hakurikijwe ibisabwa, ariko nyuma zikaza guhindura ibyo zikoresha zishyiramo ibindi bintu bitemewe. Yagize ati: “Uyu munsi bamubwira ko kameze neza, ejo bundi agashyiramo ibindi binyuranyije n’ibyo yakoze.”

Yasobanuye ko bamwe mu bakora izo nzoga bashyiramo ibinyabutabire bitandukanye batagenzuye ibipimo, bigatuma abaturage banywa ibinyobwa bishobora kubatera ingaruka zikomeye zirimo no guhuma amaso.

Minisitiri yavuze ko iperereza ryatangiye ryibanda ku binyabutabire nka ethanol, agaragaza ko hari aho usanga ibinyobwa birimo ibyo bintu ku kigero gishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’ababinywa. Yasabye ko hakazwa ubugenzuzi no gukurikirana abakora ibyo bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni amakuru dukesha Dopa Media.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *