Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol (neutral spirit), ndetse gihita gihagarika no kwakira no gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 2 Kanama 2026, kikaba kije gikurikira ibikorwa bikomeje byo kugenzura ubuziranenge n’iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibindi bicuruzwa bikoresha ethanol.
Rwanda FDA yavuze ko kuva iri tangazo risohotse, impushya zose zari zaratanzwe zo gutumiza ethanol mu mahanga zihise zihagarikwa, mu gihe n’abashakaga gusaba izindi mpushya na bo bazategereza kugeza igihe uru rwego ruzongera gutanga amabwiriza mashya.
Ni icyemezo gifashwe mu gihe uru rwego rukomeje ubugenzuzi bwimbitse ku nganda zikora ibinyobwa bisembuye. Mu masaha make yakurikiyeho, Rwanda FDA yanatangaje ko yafunze inganda zirindwi zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd, inategeka ko ibicuruzwa byazo byose bikurwa ku isoko nyuma yo gusanga zitubahirije ibisabwa n’amabwiriza agenga uru rwego.
Rwanda FDA yavuze ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no kwemeza ko ibicuruzwa bigezwa ku isoko byujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano n’ubuziranenge. Yanashimangiye ko ibikorwa byo kugenzura bizakomeza, kandi ko hashobora gufatwa izindi ngamba ku bigo bizagaragaraho kutubahiriza amabwiriza.



















