Minisitiri Nsengimana yatangaje impinduka zikomeye ku barimu b’amashuri abanza

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko abarimu bo mu mashuri abanza bazajya basabwa kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuzaMinisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko imwe mu mpinduka ziteganyijwe mu rwego rw’uburezi ari ukuzamura urwego rw’impamyabushobozi rw’abarimu bigisha mu mashuri abanza, ku buryo mu gihe kiri imbere bazajya basabwa kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuza (A0).

“Muri gahunda rero tuzazamura icyiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere abarimu bazabe bafite impamyabushobozi igera ku ya kaminuza (Licence), ariko ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri.”

Yakomeje asobanura ko mu cyiciro cya mbere, abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bazafashwa kuyizamura bakagera ku rwego rwa A1, ati: “Abafite A2 tubageze kuri A1, abafite diplôme y’amashuri yisumbuye tubajyane kuri A1.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko icyiciro cya kabiri kizibanda ku kuzamura abarimu bazaba bageze kuri A1 bakabona impamyabumenyi ya kaminuza, ati: “Mu cyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bajye kuri A0. Ibi tuzabikora mu myaka 10.”

Iyi gahunda biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10, ikaba igamije kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme, bityo bizamure n’umusaruro w’abanyeshuri mu mashuri abanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *