Motari, wamamaye kubera interuro akunze gukoresha igira iti “Mabure narakubwiye” ndetse akavuga ko ari “Uw’Imusumba”, yagiriye inama urubyiruko, cyane cyane abasore, kubanza gushaka amafaranga mbere yo kwishora mu rukundo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba B&B Kigali FM, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeje kubangamira urubyiruko rwo muri iki gihe ari ukwishora mu rukundo aho kubanza gushaka amafaranga.
Yasabye cyane cyane abasore gukura amaboko mu mufuka bagakora, urukundo rukaza nyuma amafaranga yabonetse.
Motari yamenyekanye cyane mu Rwanda kubera imvugo ye ya “Mabure narakubwiye”, ndetse akunze kwifashishwa na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bunyuranye bugamije gutambutsa ubutumwa bwo kubahiriza amategeko no kwirinda ibyaha.



















