Minisitiri w’Uburezi yatangaje impinduka n’amabwiriza mashya mu burezi

Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko hari ingamba zitandukanye zigamije kuzamura ireme ry’uburezi no gukomeza gukaza amabwiriza agenga amashuri, zirimo gahunda yo gufasha abarimu badafite impamyabumenyi ya kaminuza (Degree), ibihano bikakaye ku biyobyabwenge no gukopera, ndetse no gusobanura amafaranga y’ishuri.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Isango Star TV, Minisitiri yavuze ko abarimu bigisha mu mashuri abanza basanzwe bafite impamyabumenyi za A1 na A0 bo nta gahunda nshya yo kongera kubiga ibareba, kuko basanzwe bafite impamyabumenyi ya Degree. Yongeyeho ko Minisiteri y’Uburezi iri gukorana na Kaminuza y’u Rwanda (UR) hamwe na za Kaminuza zigenga kugira ngo hashyirweho porogaramu zifasha abarimu basanzwe bigisha mu mashuri abanza badafite Degree kuyibona.

Minisitiri yanavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri ari imwe mu ntego zikomeye. Yashimangiye ko umuntu wese uzafatwa akoresha cyangwa afite ibiyobyabwenge mu kigo cy’ishuri, yaba umunyeshuri, umwarimu, umuyobozi w’ikigo cyangwa undi mukozi, azajya yirukanwa burundu. Yongeyeho kandi ko kurwana no gukopera mu bizamini na byo bizajya bihanishwa kwirukanwa.

Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri, Minisitiri yavuze ko amafaranga y’ishuri (School Fees) mu mashuri abanza ari 2,000 Frw, mu gihe ay’amashuri yisumbuye ari 24,000 Frw. Amafaranga yo gucumbikira abanyeshuri (Boarding Fees) yo yashyizwe ku 110,000 Frw.

Abajijwe ku busabe bw’abarimu bwo kongererwa umushahara, Minisitiri yavuze ko icyo kibazo kizigwa. Yasobanuye ko Minisiteri izabanza kureba niba ubusabe bufite ishingiro, ikabuganiraho n’inzego bireba mbere yo gufata umwanzuro ku cyakorwa.

Minisitiri w’Uburezi yashimangiye ko izi ngamba zigamije kongera ireme ry’uburezi, kubungabunga umutekano n’imyitwarire myiza mu mashuri, anasaba abafatanyabikorwa bose b’urwego rw’uburezi gukomeza gukorana kugira ngo intego zo guteza imbere uburezi zigerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *