Muhanga: umunyamakuru azize status ya Whatsapp

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya icyaha Umunyamakuru Ngoboka Sylvain, bumusabira gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryabaye ku wa 16 Nzeri 2026, aho Ngoboka yemeye icyaha aregwa, agasaba urukiko kumugabanyiriza igihano rukamukatira imyaka itatu y’igifungo gisubitse.

Ngoboka yatawe muri yombi ku wa 23 Werurwe 2026, akaba afungiye mu Igororero rya Muhanga. Mu iburanisha riheruka, umwunganizi we mu mategeko ntiyitabiriye, nubwo uru rubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro enye bitewe no kutagira umwunganizi.

Urukiko rwamubajije niba yemera ko iburanisha rikomeza adafite umwunganizi, arabyemera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urubanza rushingiye ku butumwa Ngoboka yashyize kuri status ya WhatsApp, aho yavugaga ko mu Kigo Ngororamuco cya Tongati hapfiriye abantu babiri mu cyumweru kimwe ndetse hakaba hakorerwa iyicarubozo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko ubwo butumwa bwari bufite intego yo guteza ubwoba mu baturage no kubatakarizamo icyizere bafitiye inzego z’ubuyobozi.

Mu kwiregura, Ngoboka yemeye ko ari we washyize ubwo butumwa kuri WhatsApp, ariko ahakana ko yari agamije gutera ubwoba abaturage cyangwa kubatera kutizera ubuyobozi.

Yasobanuye ko yari yabushyize kuri status kugira ngo inshuti ze zibubone, ndetse ko yari yizeye ko umuntu ufite amakuru arambuye kuri iyo ngingo ashobora kumufasha kuyasobanukirwa.

“Ndemera icyaha ndetse ndanasaba imbabazi kuko ibyo nakoze nta bushishozi buhagije nashyizemo, bityo nkaba nasaba guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse.”

Urukiko rwamaze kumva impande zombi, rutangaza ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa 23 Nzeri 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *