Gicumbi: Abashoramari bagaragarijwe amahirwe ari mu karere

Kuri uyu wa kane, tariki ya 26 Werurwe, 2026 mu Karere ka Gicumbi, hateraniye inama nyunguranabitekerezo igamije kwereka abashoramari amahirwe ari mu Karere ka Gicumbi yabyara inyungu.

Akarera ka Gicumbi, ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, iyo ugatembereye ubona ari Akarere katarageramo ibikorwa remezo byinshi, ku buryo ubona ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo gatere imbere.

Bimwe mu byagaragarijwe abashoramari, harimo kuba Akarere ka Gicumbi gafite umuhanda Kigali-Gatuna, umuhanda Base- Rukomo -Nyagatare uherutse gutahwa vuba. Iyi mihanda akaba ari ibikorwa remezo byorohereza abaturage n’abashoramari mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi muri Guverinoma, yabwiye abashoramari ko bitewe ni aho Akarere ka Gicumbi gaherereye, bitanga amahirwe ku bashoramari bahazana ubucuruzi.

Yagize ati “Turashishikariza abashoramari bose gushora imari i Gicumbi, nk’ahantu hatanga amahirwe menshi, hatanga icyizere cy’inyungu ku iterambere rirambye. Kubyaza umusaruro aya mahirwe, bizadufasha kugera ku ntego z’igihugu, cyane cyane izo kongera uruhare mu ishoramari bigenga nkuko biteganywa muri NST2.”

Bimwe mu byagaragajwe nk’imbogamizi ariko bikaba amahirwe ku bashoramari mu Karere ka Gicumbi, harimo ikibazo cy’amahoteli adahagije. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonima Emmanuel, yabwiye abitabiriye iyi nama ko rimwe na rimwe hari abashyitsi basura Akarere ka Gicumbi bakabura aho kurara , bagahitamo gusubira i Kigali cyangwa bakajya kurara mu Karere ka Musanze.

Yagize ati”Rimwe na rimwe tugira abashyitsi bagahitamo kurara i Musanze cyangwa i Kigali”

Mayor Nzabonimpa yakomeje agaragaza ko nk’akarere, bamaze gutunganya site zitandukanye z’imiturire, harimo site ya Kibali iri mu Mujyi wa Gicumbi ndetse na site ya Nyagatoma mu Murenge wa Rutare.

Uretse ibi bikorwa kandi, mu byo Akarere ka Gicumbi, kagararagarije abashoramari babyaza umusaruro, harimo kuba aka karere gakora ku gishanga cy’urugezi gahuriyeho n’Akarere ka Burera, hari umurindi w’intwari inzira yo kubohora igihugu, ibigabiro by’abami, umusozi wa Zoko mu murenge wa Mutete, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, n’imiterere y’ikirere cy’akarere ka Gicumbi n’ibindi.

Yanditswe na NKURUNZIZA Pacifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *