Umunyamakuru DC Clement yasubikishije urubanza rwe

Umunyamakuru DC Clement yasabye urukiko gusubika urubanza, nyuma yo kugaragaza imbogamizi z’uko atashobora kuburana nta mwunganizi mu mategeko afite.

Umunyamakuru Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yagejejwe ku rukiko mu modoka ya RIB, ari kumwe n’abandi hanyuma ahita yerekeza mu cyumba cyo kuburaniramo ndetse aba ari nawe uherwaho.

Mu gihe umucamanza yari agiye gusoma ibyo DC Clement ashinjwa, yabanje kubaza uyu munyamakuru niba yiteguye kuburana undi amusubiza ko atiteguye kuko umwuganizi we mu mategeko atabashije kuboneka.

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha icyo bubivugaho nabwo buvuga ko kuburana wunganiwe ari uburenganzira bw’umuburanyi bityo niba nyiri ukuregwa atiteguye kuburana, basubika urubanza.

Umucamanza yanzuye ko urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement ruzasubukurwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 27 Mata 2026.

DC Clement, acyekwaho ibyaha 5 ari byo: Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Kurwanya ububasha bw’amategeko, Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasubitse urubanza ruregwamo DC Clement, rurwimurira tariki ya 27 Mata 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *