Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryagize umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine.
FERWAFA yavuze ko yishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine yashyizweho nk’Umutoza Mukuru w’lkipe y’Igihugu y’Abagabo (Amavubi) ndetse n’lkipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.
Yavuze ko ishyirwaho ry’umutoza rirashimangira “ubushake bw’igihugu cyacu bwo kubaka imikorere n’imiyoborere mishya y’umupira w’amaguru no kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga haba ku mugabane wa Afurika no ku Isi”.

Constantine azatangira inshingano ze mu lkipe y’lgihugu Amavubi ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, akazakorana n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganijwe kubera i Kigali mu mpera za Werurwe, 2026.
FERWAFA kandi yavuze ko amakuru arambuye, gahunda za tekiniki ndetse n’icyerekezo cy’iterambere azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba.
Si ubwa mbere uyu mutoza aje mu gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, kuko yayiherukakagamo mu myaka 11 ishize. Ubwo yatozaga Amavubi umwaka umwe, yayafashije kugera ku mwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA, muri 2015 u Rwanda rwari ku mwanya wa 64.











