Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yasezeye kuri aka kazi yari amazeho imyaka umunani.
Ruvuyanga yabitangaje kuri uyu wa 23 Nzeri 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashimiye ubuyobozi bwa RBA ndetse n’abo bakoranye muri uru rugendo.
“Ndamenyesha Abakunzi banjye ndetse na Banyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari umaze imyaka 8 ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”
Yashimiye kandi abo bakoranaga mu ishami ry’imikino, avuga ko bagiranye imikoranire myiza ndetse bakaganira ku bibazo bitandukanye byabaga bikomeye.
“Ndashimira kandi abo twakoranga mu Rubuga rw’imikino kuko twakoranye neza, aho twaganiraga byabaga ari akazi cyangwa cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Ruvuyanga yasabye Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira mu byo azakora nyuma yo kuva muri RBA.
“Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu gihe biri imbere.”
Ruvuyanga yari amaze imyaka umunani akorera RBA, aho yari azwi cyane mu itangazamakuru ry’imikino.


















