Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Shema Ngoga Fabrice, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yatangaje ko Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi mu rwego azira gutanga sheke (cheque) itazigamiye.
Shema afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.











