Iran yongeye gutera icyizere ku isoko rya peteroli, ibiciro biramanukaIbiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kumanuka kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko hatangiye kugaragara icyizere cy’uko ikibazo cy’umutekano mu Muhora wa Hormuz gishobora kubonerwa umuti binyuze mu biganiro.
Umuhora wa Hormuz, uherereye hagati ya Iran na Oman, ni imwe mu nzira zikomeye cyane ku isi zitwarwamo peteroli na gaze. Kudahagarara kw’urujya n’uruza muri uyu muhora ni ingenzi ku isoko mpuzamahanga kuko ihungabana ryawo rishobora kugira ingaruka ku itangwa ry’ingufu ku isi.
Kuri uyu wa Mbere, peteroli ya Brent yari ku madolari 83.54 ku kagunguru, igabanukaho gato, mu gihe WTI yari ku madolari 78.03, nayo igabanukaho 0.2%.Iri gabanuka rije mu gihe abacuruzi bakomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’ubuhuza bwa Oman hagati ya Iran n’Amerika. Icyizere cy’uko impande zombi zishobora kubona umuti w’amakimbirane cyatumye impungenge z’ibura rya peteroli ku isoko zigabanuka.
Nubwo bimeze gutyo, isoko ntiriratuza burundu. Iran yavuze ko gufungura Hormuz no gusubiza urujya n’uruza mu buryo busanzwe bizaterwa n’uko ibyo isaba byubahirizwa.Abasesenguzi bakomeje kwibaza niba iki cyizere kizahinduka amasezerano arambye cyangwa niba amakimbirane ashobora kongera gukaza umurego.
Niba Hormuz yongeye gukora neza kandi amato atwara peteroli akagenda nta nkomyi, bishobora gutuma peteroli ikomeza kuboneka ku bwinshi ku isoko, bityo ibiciro bikagabanuka kurushaho.Ku baturage, igabanuka ry’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga rishobora kuba inkuru nziza kuko, mu gihe ryakomeza, rishobora kugabanya igitutu ku biciro bya lisansi, mazutu, ubwikorezi ndetse n’ibicuruzwa bitandukanye.
Ariko igiciro ku isoko mpuzamahanga ntigihita gihindura ako kanya igiciro umuguzi asanga kuri sitasiyo. Hari ibindi biciro bigira uruhare mu kugena igiciro cya lisansi, birimo imisoro, gutwara peteroli, kuyitunganya ndetse n’ihindagurika ry’ivunjisha.
Ku rundi ruhande, niba ibiganiro hagati ya Iran n’Amerika binaniwe, cyangwa umutekano muri Hormuz ukongera guhungabana, abacuruzi bashobora kongera kugira ubwoba bw’uko peteroli ishobora kubura ku isoko.
Ibyo bishobora gutuma ibiciro byongera kuzamuka, bigakurikirwa n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi n’ibindi bicuruzwa.
Kugeza ubu, amaso yose ahanzwe ku biganiro bijyanye na Iran n’umutekano w’Umuhora wa Hormuz, kuko icyerekezo cyabyo gishobora kugira uruhare rukomeye mu kumenya niba ibiciro bya peteroli bizakomeza kumanuka cyangwa niba bizongera kuzamuka.











