Idrissa Ouedraogo umugabo wa Ishimwe Vestine, yavuze ko hari ibibazo byinshi bitarasubizwa ku bijyanye n’umwana babyaranye.
Mu butumwa bwe, Idrissa yavuze ko aho kujya mu ruhame ashinja abantu, yahisemo gushaka inzira zemewe n’amategeko kugira ngo abone ibisubizo by’ibyo yibazaho.
“Hari ibintu byansigiye ibibazo bitarasubizwa. Aho kujya mu ruhame nshinja abantu, nahisemo gushaka uburyo bwemewe n’amategeko kandi bufatika bwo kubona ibisubizo.”
Ibi yabivuze mu gihe yasabye ko hakorwa ikizamini cya ADN hagati ye n’umwana babyaranye na Vestine, kugira ngo hamenyekane ukuri ku bijyanye n’ububyeyi bw’uwo mwana.














