Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alyne yamaze kwinjira mu muziki wa Gospel mu buryo bweruye, ashyira hanze indirimbo ye bwite ya mbere yise ‘Ongera umpe’ yasohokanye n’amashusho yayo.
Alyne yatangaje ko yifuza gukora umuziki, abantu bagakomeza kumva ihumure riva ku Mana no gufasha abantu kumva ubutumwa mwiza bw’Imana.
Uyu mukobwa avuga ko “Role model we ari Ben na Chance akaba aribo bahanzi yifuza kuzakorana nabo kuko arabakunda.

Alyne Mahirwe avuga ko ashimiye GENUINE Foundation yemeye kumufasha, akaba ariyo irikumufasha mu rugendo rwe rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo Ongera Umpe wayireba kuri YouTube channel yitwa GENUINE MEDIA. https://youtu.be/9C_3HFC-SSg?si=ws62r7npwNl_Kj-M















