Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside ya korewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, Akarere ka Gicumbi bibukiye ku Rwibutso rwa Mutete n’Urwibutso rwa Nyarurama ruherereye mu Murenge wa Ruvune.

Mu kiganiro cyatanzwe na Niyonzima Theophile, agaruka ku ku mateka n’itotezwa ryakorewe abatutsi kuva mu mwaka wa 1959 kugeza mu mwaka wa 1994, hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku Musozi ya Nyarurama, Yavuze ko Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Nyarurama ari abishwe kuri uwo musozi gusa nta bandi bahashyinguye.
Yagize ati”Uru rwibutso mubona ahanga ha, abahashyinguye ni abo ku musozi umwe, uyu nguyu turiho, hashyiguyemo abarenga 200”.
Depite Ndoriyobijya Emmanuel, wari umushyitsi mukuru, yasabye abaturage b’Akarere ka Gicumbi gukura amasomo mu biganiro, indirimbo ubuhamya, n’inyigisho bahabwa.
Yavuze ko ibi byose ari ibihamya bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe mu myaka myinshi guhera mu mwaka wa 1959. Yongeyeho kandi ko ibihugu bikomeye n’ibihugu mpuzamahanga byarebeye ubwo Jenoside yakorwaga mu mwaka wa 1994.
Depite Ndoriyobijya kandi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yababwiye ko” muriho muzabaho kuko inkotanyi ari ubuzima”.

Yakomeje avuga ko amateka mabi banyuzemo batazongera kuyanyuramo ukundi.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko kugira indangagaciro nk’izaranze inkotanyi ubwo babohoraga igihugu.
Ati”Rubyiruko muri hano, ndabasaba kugira indangagaciro nk’izaranze inkotanyi zirimo gukunda igihugu n’ubwitange”

Yakomeje asaba urubyiruko kwamagana abahembeye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse, ivangura iryariryo ryose, imvugo zihemebera amacakubiri, bakarangwa no guhangana n’abagoreka amateka y’igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Kuva mu mwaka wa 1959, kuri uyu Musozi wa Nyarurama hatangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo gutwikira abatutsi, ndetse bamwe baranicwa. Hari kandi n’abagiye babuzwa kwiga kuko ari abatutsi.
Nkurunziza Pacifique















