• Thu. May 22nd, 2025

IMPUGUKE

Human rights, justice and social inclusion

Kubera iki umubare w’abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo ukiri hasi?

Byimpuguke

Dec 13, 2023

Ibarura rusange rya gatanu ryakozwe muri 2022, rigaragaza ko abanyarwanda bamaze kugera kuri miliyoni 13,246,394. Muri bo 391,775 bari hejuru y’imyaka itanu bafite ubumuga bangana na 3.4% by’abanyarwanda bose. Abafite ubumuga bagejeje imyaka yo gukora, nukuvuga kuva ku mwaka 16 kuzamura  bangana na 145,910. Byibura 29.3% bangana na 42,752 nibo bafite akazi ugereranyije n’abadafite ubumuga  bageze kuri  3,972,193 bangana na 48.5%.

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko kuba umubare w’abafite akazi n’abari ku isoko ry’umurimo ukiri hasi  biterwa nuko  abatanga akazi bagiseta ibirenge mu guha akazi ufite ubumuga kubera impamvu zitandukanye zirimo imyumvire ikiri hasi.

Ingabire Angelique, avuga ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi ku isoko ry’umurimo(photo:Impuguke.com)

Ingabire Angelique, atuye mu Mujyi wa Kigali, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yize amashui abanza n’ayisumbuye mu ishami ry’icungamutungo, kuri ubu adoda imyenda.

Mu ijwi rya Kwizera Clementine, umusemuzi w’ururimi rw’amarenga yagize ati”Naragerageje gushaka akazi, aho ngiye hose bakambwira ngo genda tuzakubwira. Ariko i ukabona bibagoye bibaza bati ese uyu nitumuha akazi azagashobora ate atumva atavuga? Imyumvire iracyari ikibazo”.

Ibarura rusange  ry’abaturage rya gatanu ryakozwe muri 2022, rigaragazako abafite ubumug  bagejeje imyaka yo gukora bari mu buhinzi baragera 116,290 bangana na 79.7% ni mu gihe  ibihumbi 29,620 by’abafite  ubumuga  bagejeje ibyaka yo gukora ni ukuvuga abangana na 20.3% bari mu mirimo itari iy’ubuhinzi. Ni mu gihe abadafite ubumuga ari 67.7% bari mu bikorwa by’ubuhinzi, ni ukuvuga abagera kuri 3,400,905 naho  1,622,588 bangana na 32.3% bagejeje imyaka yo gukora bari mu mirimo itari iy’ubuhinzi.Uko uturere duhagaze ku isoko ry’umurimo mu cyiciro cy’abafite ubumuga n’abatabufite(RPHC5)

Bamwe mu bikorera bavuga ko kuba hari abafite ubumuga badahabwa akazi, ikibazo cyareberwa mu mpande zombi. Shirimpumu Jean Claude, Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, yabwiye ikinyamakuru impuguke.com  ko hakiri zimwe mu mbogami mu guha akazi ku bafite ubumuga.

Ati” Dufite urugero, ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abakoresha bazi ururimi rw’amarenga ni bangahe? Ese abazi gukoresha inyandiko y’abatabona ni bangahe? Turacyafite  n’imbogamizi ku kuba natwe tuba mu byiciro by’abatanga akazi tudafite ubumenyi mu by’ukuri bwadufasha gukoresha abafite ubumuga”.

Yakomeje agira ati”Abafite ubumuga barashoboye cyane, ni ahacu ho gushyiramo imbaraga kugira ngo umubare w’abafite ubumuga ubone akazi woyongere ariko n’izo mbogamizi navuze zirusheho gukemurwa”.

Shirimpumu Jean Claude sanga hari ubumenyi bukenewe butuma bakoresha abafite ubumuga(photo:VAF)

TUYISHIMIRE Patrick, Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’abafite ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga RNUD, avuga hacyari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku bantu batanga akazi.

Mu ijwi ry’Umusemuzi Omar Kayigi, Tuyishimire Patrick yagize ati”Natwe abafite ubumuga, amatangazo y’akazi turayabona tugakora ibizamini nk’abandi, ariko ikibazo cyivuka mu gihe tugeze ku bizamini byo kuvuga (interview), urumva abantu bakoresha ibizamini nta n’umwe uzi ururimi rw’amarenga icyo gihe urumva umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yakora ikizamini gute? Umuturage ufite ubumuga bwo kutabona yakora ikizamini gute ahakorerwa ibizamini nta buryo bwahashyizwe bworohereza abantu gukora ikizamini?”

Tuyishimire Patrick, avuga ko hakiri imyumvire iri hasi mu batanga akazi(photo:Impuguke.com)

yakomeje agira ati”turifuza ko abakoresha ikizamini bashyiraho uburyo bwose bworohereza ufite ubumuga gukora ibizamini by’akazi, niyo mpamvu uzasanga abafite ubumuga abenshi bibera mu myuga,yego hari n’abandi baba mu yindi mirimo ariko ubona ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku batanga akazi”.

Uwamariya Florentine, Umukozi mu nama y’igihuguy’abafite ubumuga, ushinzwe uburezi n’imibereho myiza yabo,  avuga ko abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo bapigana nk’abandi ariko hakiri ikibazo cy’ibikorwa remezo bitaborohereza.

Yagize ati”Usanga kenshi n’iyo umuntu ufite ubumuga atsinze rimwe na rimwe condition zo gukoreramo ziramugora kubera ko usanga hari ibigo bikorera mu nyubako zitorohereza abafite ubumuga kugera mu kazi, ugasanga ahandi nta bumenyi bafite ku rurimi rw’amarenga. Nko muri reta ho usanga kwita ku bafite ubumuga byarashyizwemo imbaraga kuko urabizi ko n’iyo abakoze ibizamini hakabaho kunganya amanota, ufite ubumuga ariwe utsindira uwo mwanya”.

Uwamariya Florentine, avuga ko NCPD iri gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi abafite ubumuga(PHOTO:Internet)

Akarere ka Nyagatare niko Karere kaza imbere y’utundi mu kugira umubare munini w’abafite ubumuga bafite akazi kuko bagera kuri 41% mu gihe akarere ka Karongi ariko gafite umubare uri hasi ungana na 21.1%. Ibikorwa by’ubuhinzi akaba aribyo bigaragaramo abafite ubumuga benshi aho bagera kuri 79.7% mu gihe abatabufite ari 67.7%.

Abafite ubumuga benshi biganje mu buhinzi(RPHC5)

Akarere ka Gakenke niko gafite umubare munini w’abafite ubumuga bari mu buhinzi .Mu   bihumbi 4,356 by’abafite ubumuga bagejeje imyaka yo gukora batuye akarere ka Gakenke, abagera kuri  90.5% muri bo baba mu bikorwa by’ubuhinzi. Naho  uturere dufite umubare harimo  Nyarugenge aho mu bafite ubumuga bagejeje imyaka yo gukora 2,330 abangana na 11.9% bari mu bikorwa by’ubuhinzi, mu gihe  88.1% bari mu bindi bikorwa.

Yanditswe na Abayisenga Jean Bosco

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *