Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Depite Barikana Eugene, Umudepite mu Nteko Ishingimategeko y’u Rwanda akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu butumwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko depite Barikana yababwiye ko yatunze iyo ntwaro akibana n’abasirikare.
RIB iragira iti”RIB yafunze Barikana Eugene, wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti”Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko”.
RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.
Yanditswe na NKURUNZIZA Pacifique