Umuyobozi wa APR FC, Col Karasira Richard yatangaje ko iyi kipe yifuza gukomeza imishinga yari ifitanye n’umutoza ndetse n’umuryango wa Adel Zrane witabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu muhango wo gusezera ku wari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane, mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisie.
Kimwe n’abandi benshi, Col Karasira yagaragaje uburyo uyu mugabo yakundaga abantu ndetse n’u Rwanda by’umwihariko kuko yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuzaruturamo n’umuryango we.
Mu ijambo rye, yavuze ko APR FC na Adel bari bafitanye imishinga myinshi irimo kubaka amakipe y’abato ndetse n’ikigo cy’ubugororangingo (Physiotherapy Center).
Yakomeje avuga ko mu gihe umugore we (Maha Bader) yabyemera yakomeza gukorana na APR FC.

Ati “Rero nibabitwemerera tuzakomezanya ntakizahinduka yewe nawe (umugore we) twakorana kuko afite ubumenyi kandi ndumva ubuyobozi bwacu bubyemera.”
Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wavuze ko ntako byaba bisa impande zombi zikomeje gukorana.
Ati “Twizera ko muzakomeza gukorana n’umuryango kuko bafite ubumenyi ndetse hari umusanzu batanze mu gihe kitari kinini bamaze hano. Twumva ari ibintu mwakomeza kuko byazagirira abandi akamaro haba mu buvuzi ndetse no ku ikipe muri rusange.”
Muri rusange benshi mu batanze ubuhamya muri uyu muhango, bagaragaje ko Adel yari umugabo ukunda abantu ndetse usabana bitangaje.
Dr Adel Zrane yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.
Uyu Kandi yakoranye n’abatoza bakomeye barimo na Didier Gomez watoje Rayon Sports.
Ivomo: igihe